Our Health
Our Future
AhabanzaUbusobanuroSaba ubufasha
Ibikwa n'ikoreshwa ry'amakuru bwitwe
RSSB yita cyane k’ubuzima bwite n’umutekano by’amakuru y’abakoresha urubuga rw’Imisanzu. Ibi bikarebana n’uburyo dukusanya amakuru, uko tuyakoresha ndetse n’uburyo tuyarinda mu ikoreshwa ry’uru rubuga.
Amakuru Dukusanya
Mu gihe ukoresha uru rubuga rw’imisanzu, dushobora gukusanya amakuru akurikira:- Nomero ya telefone
- Nomero y’irangamuntu
- Nomero y’ubwiteganyirize
Icyo Amakuru Watanze Akoreshwa
Amakuru yawe waduhaye tuyakoresha muri ubu buryo:- Kugenzura umwirondoro wawe
- Kuguha uburyo bwo kugera ku rubuga rwacu na serivisi zirutangirwaho
- Kuvugana nawe ku byerekeye konti yawe y’ubwiteganyirize bw'abakozi
- Kuzuza n’ibindi byakenera amakuru watanze.
Amakuru waduhaye nta wundi azasangizwa ku mpamvu zo kwamamaza.
Amakuru waduhaye ashobora gusangizwa abafatanyabikorwa bacu mu gihe ubakeneyeho serivisi kandi wabyiyemereye. Kugirango usangize aya amakuru icyo kigo, ugihitamo mu bigo dufatanije ibikorwa, ubundi ukemera amategeko n'amabwiriza yacu agenga iyi serivisi. Ubu burenganzira bwo kureba amakuru yawe y'ubwizigame bumara ukwezi kumwe ariko ushobora no kubuhagarika igihe cyose ubyifuje.