Menya imisanzu yawe, witeganyirize ahazaza.
Sobanukirwa amakuru arambuye ku mushahara, serivisi za pansiyo, ibijyanye n'imisanzu yawe, ndetse ubashe kwigirira icyizere cy'ejo hazaza.




Icyo abanyamuryango bavuga
Ibigize Urubuga
Uburyo bwo kugenzura imisanzu yawe
Urubuga rw’imisanzu rukubiyemo amakuru ajyanye na pansiyo, inyandiko z’ingenzi, ndetse n’izindi serivisi z’ikoranabuhanga zitandukanye
01
Amakuru yuzuye y’Imisanzu
Reba isesengura ryuzuye ry’imishahara, amafaranga akatwa, n’imisanzu itangwa n'abakoresha bawe mu bihe bitandukanye
02
Raporo irambuye
Menya imitangire y’imisanzu yawe ku buryo burambuye, wifashisha imbonerahamwe n’ibishushanyo, ndetse utange raporo zizewe mu gihe cyose ubikeneye.
03
Guteganya izabukuru neza
Menya pansiyo uteganya kuzahabwa, bishingiye ku makuru y’imisanzu yawe
04
Ubusabe bwa pansiyo
Saba pansiyo, wohereze inyandiko zisabwa, ndetse ukoreshe urubuga ureba aho ubusabe bwawe bugeze.
05
Raporo n’izindi nyandiko
Urubuga rw'Imisanzu ruguha raporo, inyandiko, wakifashisha usaba serivisi zitandukanye.
Serivisi zose mu biganza byawe
Menya imisanzu yawe
Reba uko imisanzu yawe itangwa, uko yaguka, kandi ko nta cyuho kirimo.

Koresha Imisanzu mu buryo buvuguruye
Kanda hano utangire
Iteganyirize neza na mubazi ya pansiyo
Shyiramo imyaka yawe, imyaka uteganya gufatiraho pansiyo hagati ya 60 na 65 n’umushahara uteganya muri icyo gihe kugira ngo ubone pansiyo uzabona mu gihe uzaba ugeze mu zabukuru.
Buri kwezi, uzajya ufata pansiyo ingana na
___
Shyiramo imyaka yawe, imyaka y’izabukuru, n’umushahara kugira ngo ubone igereranyo cya pansiyo yawe.
Tangira ubuImbamutima z’abanyamuryango
Reba icyo abanyamuryango bacu bavuga ku mikoreshereze y’uru rubuga.
Inkuru z’abanyamuryango
Dore uko abantu bakoresha urubuga rw'Imisanzu baruvuga. Izi ni inkuru nyazo.
“Ubu menya aho imisanzu yanjye ijya.”
Mbere sinakundaga gukurikirana imisanzu yanjye. Ubu, binyuze ku Imisanzu, mbasha kwinjira vuba nkareba amakuru yanjye yose. Ni uburyo bworoshye kandi bunyongerera icyizere.
KAMANZI Elias
Umunyamuryango utanga imisanzu
“Amakuru ya pansiyo yanjye nyabona byoroshye.”
Icyo nshimira Imisanzu ni uko amakuru yanjye ya pansiyo nyabona bitagoranye. Ndetse n’iyo ndi mu rugo, mbasha kugenzura ko byose biri ku murongo.
KABANDA Jean
Uhabwa pansiyo y’izabukuru
“Yamfashije gusobanukirwa igihe nabikeneye.”
Igihe umugabo wanjye yatabarukaga, hari byinshi nari nkeneye gusobanukirwa. Imisanzu yamfashije kubona no kumva neza amakuru ajyanye na pansiyo y’umusigire.
MUKAMANA Alice
Uhabwa pansiyo y’umusigire
“Kubona amakuru yanjye byoroshye biramfasha.”
Kubera ko nkiri mu bihe ntagishoboye gukora, pansiyo yanjye ni ingenzi cyane. Binyuze ku Imisanzu, nshobora kugenzura amakuru yanjye igihe cyose bibaye ngombwa, mu buryo bworoshye kandi bwihuse.
Jean Baptiste Ndayisaba
Uhabwa pansiyo y’ubumuga
Ibibazo bikunze kubazwa
Dufite ibisubizo by’ibibazo mwibaza
Ni gute mubara pansiyo ku mushahara mbumbe?
Ese nemerewe kubikuza ubwizigame bwanjye igihe mbishakiye?
Niba umukoresha wanjye atakintangira imisanzu, nshobora gukomeza kwiyishyurira imisanzu?
Ubwitengarinyirize bwa pansiyo butandukaniye he n'ubwiteganyirize bwa Ejo Heza?