Pansiyo y’ubumuga
Gobokwa mu gihe cy’ingorane
Mu gihe indwara cyangwa ubumuga bitumye utakibasha gukora, iyi pansiyo igufasha kudahungabana mu mikoro.

“Gobokwa mu gihe cy’ingorane”
Uko Tugufasha
Wemerewe iki, mu bihe nk'ibi?
Ingabo mu bitugu ya burundu
Pansiyo igufasha mu buryo bwuzuye mu gihe ikibazo wagize kikubuza gukora burundu, bityo ntugire icy’ingenzi ubura.

Ibikenewe mu gusaba pansiyo y'ubumuga
Saba pansiyo yawe mu buryo bworoshye kandi bwihuse ukurikiza amabwiriza.

Icyemezo cy’uko umuntu ariho
Gifasha mu kwemeza ko ukiriho mu gihe utanga ubusabe bwawe. Gisabirwa ku rubuga rw'Irembo (irembo.gov.rw).

Icyemezo cya muganga
Icyemezo cya muganga kigaragaza ko utagishoboye gukora, iki cyemezo kinagaragaza ikigero uburwayi bwawe buriho.

Ibaruwa isesa akazi
Itangwa n’umukoresha wawe wa nyuma, ikagaragaza ko wahagaritse akazi bitewe n’impamvu z’uburwayi.

Konti ya banki
Konti ya banki yawe wifuza kwakiraho pansiyo yawe
Imbamutima z’abanyamuryango
Reba icyo abanyamuryango bacu bavuga ku mikoreshereze y’uru rubuga.
Inkuru z’abanyamuryango
Dore uko abantu bakoresha urubuga rw'Imisanzu baruvuga. Izi ni inkuru nyazo.
“Ubu menya aho imisanzu yanjye ijya.”
Mbere sinakundaga gukurikirana imisanzu yanjye. Ubu, binyuze ku Imisanzu, mbasha kwinjira vuba nkareba amakuru yanjye yose. Ni uburyo bworoshye kandi bunyongerera icyizere.
KAMANZI Elias
Umunyamuryango utanga imisanzu
“Amakuru ya pansiyo yanjye nyabona byoroshye.”
Icyo nshimira Imisanzu ni uko amakuru yanjye ya pansiyo nyabona bitagoranye. Ndetse n’iyo ndi mu rugo, mbasha kugenzura ko byose biri ku murongo.
KABANDA Jean
Uhabwa pansiyo y’izabukuru
“Yamfashije gusobanukirwa igihe nabikeneye.”
Igihe umugabo wanjye yatabarukaga, hari byinshi nari nkeneye gusobanukirwa. Imisanzu yamfashije kubona no kumva neza amakuru ajyanye na pansiyo y’umusigire.
MUKAMANA Alice
Uhabwa pansiyo y’umusigire
“Kubona amakuru yanjye byoroshye biramfasha.”
Kubera ko nkiri mu bihe ntagishoboye gukora, pansiyo yanjye ni ingenzi cyane. Binyuze ku Imisanzu, nshobora kugenzura amakuru yanjye igihe cyose bibaye ngombwa, mu buryo bworoshye kandi bwihuse.
Jean Baptiste Ndayisaba
Uhabwa pansiyo y’ubumuga
