Tanga umusanzu wawe

Izigamire ku giti cyawe

Waba wikorera, cyangwa ukorera umubyizi, gutanga umusanzu ku giti cyawe bifasha mu guteganyiriza ahazaza wifuza.

Kanda hano utangire
image description

Wisanga He?

Ni ba nde bitangira pansiyo ku giti cyabo?

Umunyamuryango w’Imisanzu

Niba warabaye muri gahunda ya pansiyo mbere, ukaba utagitangirwa imisanzu n'umukoresha wawe kandi ukaba utaruzuza imyaka 55 y’amavuko, ushobora gukomeza kwitangira imisanzu ku giti cyawe.

Umunyamuryango w’Imisanzu

Ibyo ukeneye kumenya

Umushahara ngenderwaho

Ingano y’umushahara wigeneye ku Imisanzu

Igipimo cy’umusanzu ku kwezi

Umusanzu wa pansiyo ungana na 12% ku mushahara ngenderwaho

Igihe imisanzu itangirwa

Imisanzu itangwa buri kwezi, ariko si ihame

Ubwisanzure mu mitangire y’imisanzu

Wahindura umushahara ngenderwaho buri kwezi

Amabwiriza yo kongera umushahara

Umushahara ushobora kwiyongera bitarenze 30% mu myaka 3

Abemerewe kwitangira imisanzu ku giti cyabo

Niba warigeze muri gahunda itegekwa n'itegeko rigena abakoresha cyangwa uri rwiyemezamirimo

Ingaruka zo kudatanga umusanzu

Kudatanga umusanzu bikugabanyiriza pansiyo

Imbamutima z’abanyamuryango

Reba icyo abanyamuryango bacu bavuga ku mikoreshereze y’uru rubuga.

Inkuru z’abanyamuryango

Dore uko abantu bakoresha urubuga rw'Imisanzu baruvuga. Izi ni inkuru nyazo.

“Ubu menya aho imisanzu yanjye ijya.”

Mbere sinakundaga gukurikirana imisanzu yanjye. Ubu, binyuze ku Imisanzu, mbasha kwinjira vuba nkareba amakuru yanjye yose. Ni uburyo bworoshye kandi bunyongerera icyizere.

KE

KAMANZI Elias

Umunyamuryango utanga imisanzu

“Amakuru ya pansiyo yanjye nyabona byoroshye.”

Icyo nshimira Imisanzu ni uko amakuru yanjye ya pansiyo nyabona bitagoranye. Ndetse n’iyo ndi mu rugo, mbasha kugenzura ko byose biri ku murongo.

KJ

KABANDA Jean

Uhabwa pansiyo y’izabukuru

“Yamfashije gusobanukirwa igihe nabikeneye.”

Igihe umugabo wanjye yatabarukaga, hari byinshi nari nkeneye gusobanukirwa. Imisanzu yamfashije kubona no kumva neza amakuru ajyanye na pansiyo y’umusigire.

MA

MUKAMANA Alice

Uhabwa pansiyo y’umusigire

“Kubona amakuru yanjye byoroshye biramfasha.”

Kubera ko nkiri mu bihe ntagishoboye gukora, pansiyo yanjye ni ingenzi cyane. Binyuze ku Imisanzu, nshobora kugenzura amakuru yanjye igihe cyose bibaye ngombwa, mu buryo bworoshye kandi bwihuse.

JB

Jean Baptiste Ndayisaba

Uhabwa pansiyo y’ubumuga

Ibibazo bikunze kubazwa

Dufite ibisubizo by’ibibazo mwibaza

Ni gute mubara pansiyo ku mushahara mbumbe?

Umukoresha yishyura 6% y’umushahara mbumbe, umukozi nawe akishyura 6% y’umushahara mbumbe.

Ese nemerewe kubikuza ubwizigame bwanjye igihe mbishakiye?

Oya, wemerewe gutangira guhembwa ugeze muri pansiyo nibura ku myaka 60. Iyo umaze kwizigamira nibura imyaka 15, aya mafaranga uba uzayahembwa buri kwezi mu gihe cya pansiyo. Mu gihe mutagejeje ku myaka 15 y'ubwizigame pansiyo muyihabwa ari imbumbe.

Niba umukoresha wanjye atakintangira imisanzu, nshobora gukomeza kwiyishyurira imisanzu?

Yego, wemerewe kwiyishyurira imisanzu mu gihe nta mukoresha uri kugutangira imisanzu. Uzuza iyi fishi uyizane ku kicaro cya RSSB kikwegereye.

Ubwitengarinyirize bwa pansiyo butandukaniye he n'ubwiteganyirize bwa Ejo Heza?

Ubwiteganyirize bwa pansiyo ni itegeko mbere na mbere ku bantu bose bakora kandi bafite umushahara wa buri kwezi (abakozi ba leta cyangwa ab'ibigo byigenga bakorera umushahara). Ejo Heza ni gahunda y'ubwiteganyirize bw'izabukuru bwashyiriweho abantu badafite umushahara uhoraho kandi kuyitabira ni ubushake.