Pansiyo y'izabukuru
Tambukana isheja mu zabukuru
Tera intambwe igana ku zabukuru ritekanye, kora ubusabe bwawe uyu munsi.

“Tambukana isheja mu zabukuru”
Amoko ya pansiyo y'izabukuru
Menya ibyerekeye pansiyo y’izabukuru
Inyishyu itangwa rimwe
Niba waratanze imisanzu mu gihe kiri munsi y’imyaka 15 (amezi 60 y'ubwizigame), wemerewe guhabwa imbumbe y' amafaranga ya pansiyo yawe icyarimwe. Aya mafaranga abarwa hashingiwe ku giteranyo cy’imisanzu yawe n’impuzandengo y’umushahara mbumbe wawe mu myaka 5 iheruka, ndetse n’igiteranyo cy’imyaka watanze imisanzu.

Ibikenerwa mu gusaba pansiyo y’izabukuru
Saba pansiyo yawe mu buryo bworoshye kandi bwihuse ukurikiza amabwiriza.

Icyemezo cy’uko umuntu ariho
Gifasha mu kwemeza ko umunyamuryango akiriho. Gisabirwa ku rubuga rw'Irembo (irembo.gov.rw). Nyuma yo kugisaba no kugihabwa, wifashisha nimero yacyo mu gusaba pansiyo yawe hano.

Icyemezo cyo kurangiza akazi
Icyemezo gitangwa n’umukoresha wa nyuma cyemeza ko warangije akazi kandi ugatangira izabukuru.

Konti ya banki
Konti ya banki yawe wifuza kwakiraho amafaranga ya pansiyo igihe ubusabe bwawe bwemewe.
Imbamutima z’abanyamuryango
Reba icyo abanyamuryango bacu bavuga ku mikoreshereze y’uru rubuga.
Inkuru z’abanyamuryango
Dore uko abantu bakoresha urubuga rw'Imisanzu baruvuga. Izi ni inkuru nyazo.
“Ubu menya aho imisanzu yanjye ijya.”
Mbere sinakundaga gukurikirana imisanzu yanjye. Ubu, binyuze ku Imisanzu, mbasha kwinjira vuba nkareba amakuru yanjye yose. Ni uburyo bworoshye kandi bunyongerera icyizere.
KAMANZI Elias
Umunyamuryango utanga imisanzu
“Amakuru ya pansiyo yanjye nyabona byoroshye.”
Icyo nshimira Imisanzu ni uko amakuru yanjye ya pansiyo nyabona bitagoranye. Ndetse n’iyo ndi mu rugo, mbasha kugenzura ko byose biri ku murongo.
KABANDA Jean
Uhabwa pansiyo y’izabukuru
“Yamfashije gusobanukirwa igihe nabikeneye.”
Igihe umugabo wanjye yatabarukaga, hari byinshi nari nkeneye gusobanukirwa. Imisanzu yamfashije kubona no kumva neza amakuru ajyanye na pansiyo y’umusigire.
MUKAMANA Alice
Uhabwa pansiyo y’umusigire
“Kubona amakuru yanjye byoroshye biramfasha.”
Kubera ko nkiri mu bihe ntagishoboye gukora, pansiyo yanjye ni ingenzi cyane. Binyuze ku Imisanzu, nshobora kugenzura amakuru yanjye igihe cyose bibaye ngombwa, mu buryo bworoshye kandi bwihuse.
Jean Baptiste Ndayisaba
Uhabwa pansiyo y’ubumuga
Tangira ubusabe
Usanze byose ubyujuje? Tangira ubusabe bwa pansiyo yawe hano.
Saba Pansiyo y’izabukuru